Ni ingingo Trump yagarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru yahuriyemo na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wagiriye urizinduko i Washington.
Muri iki kiganiro, umunyamakuru yabajije Trump niba ateganya kugirira uruzinduko i Moscow.
Mu gusubiza, Trump yagize ati “Ibi byose nibirangira (intambara), kandi ntekereza ko bizarangira, birumvikana nzajyayo, kandi nawe (Vladimir Putin) azaza hano.”
Kuva Trump yajya ku butegetsi, yinjiye mu biganiro n’u Burusiya agamije kureba uko intambara yo muri Ukraine imaze igihe yahagarara. Ni ibintu ubutegetsi bwa Joe Biden wamubanjirije butakozwaga, cyane ko bwari bushyigikiye ko Ukraine ikomeza kurwana.
Donald Trump yatangaje ko nta nkunga Amerika izongera guha Ukraine muri iyi ntambara, ndetse ashimangira ko igihugu cye kigomba gusubizwa amafaranga yose cyahaye ubutegetsi bwa Volodymyr Zelensky.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!