00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Donald Trump yirukanye Gen Brown wari umaze imyaka 41 mu gisirikare

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 February 2025 saa 07:06
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yirukanye Gen Charles Brown wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’urwego rukuru ruyobora igisirikare cy’iki gihugu.

Gen Brown yari yarahawe iyi nshingano na Joe Biden mu 2023. Yari amaze imyaka 41 mu gisirikare cya Amerika kuko yacyinjiyemo mu 1984, akora indi mirimo irimo kuyobora ingabo zirwanira mu kirere.

Mu butumwa Trump yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth, yatangaje ko yasezereye uyu musirikare, agira ati “Ndashimira Général Charles ‘CQ’ Brown ku bw’imyaka irenga 40 amaze akorera igihugu.”

Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, yari aherutse guteguza ko Gen Brown azirukanwa hamwe n’abandi bofisiye bakuru barimo Umugaba w’Ingabo zirwanira mu mazi n’Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere.

Pete yagize ati “Ku butegetsi bwa Perezida Trump, turi gushyiraho ubuyobozi bushya buzashyira igisirikare cyacu ku nshingano shingiro yacyo irimo gukumira, kurwana no gutsinda intambara.”

Gen Brown ni umwirabura wa kabiri wari uyoboye uru rwego, inyuma ya Gen Colin Luther Powell. Ni we wa mbere wahaga Umukuru w’Igihugu na Minisitiri w’Ingabo inama mu bijyanye n’igisirikare.

Gen Charles Brown yasezerewe ku buyobozi no mu gisirikare
Perezida Trump yashimiye Gen Brown imirimo yakoze mu gisirikare cya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .