Mu bikorwa byo kwiyamamaza byakomereje mu mujyi wa Lititz muri Leta ya Pennsylvania kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2024, Trump yabwiye Abanyamerika ko yibwe amajwi mu 2020, kandi ko ku butegetsi bw’abo yise “itsinda ry’abasazi badashoboye”, igihugu cyabo cyagiye cyasubiye inyuma.
Trump yavuze ko mu gihe yari ku butegetsi, umupaka wa Amerika na Mexique wari utekanye kuko yashoboye gukumira umubare munini w’abimukira batemewe n’amategeko bageragezaga kwinjira mu gihugu cyabo.
Uyu munyapolitiki warahiriye kwirukana abimukira benshi batemewe n’amategeko yagize ati “Twari dufite umupaka utekanye mu mateka y’igihugu cyacu. Ntabwo nagombaga kuvaho.”
Trump ntiyemera uburyo bwo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga. Yagaragaje ko afite impungenge zo kwibwa amajwi mu gihe Abanyamerika baba badahawe impapuro zo gutoreraho n’amakarita y’itora.
Yagize ati “Muri California ho, ntabwo muri kwemererwa gusaba ikarita y’itora. Bari kubikora gusa kubera ko bashaka kwiba.”
Intsinzi ya Biden yateje imyigaragambyo ikomeye y’abashyigikiye Trump. Tariki ya 6 Mutarama 2021, bateye ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, bayinjiramo, bangiza ibikoresho byaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!