Trump yatangaje ko ikigo cya leta gifite mu nshingano ihererekanya ry’ubutegetsi, kigomba “gukora ibikenewe byose kugira ngo bishoboke”, nubwo yagaragaje ko akomeje inzira ze zo kugaragaza ko ari we watsinze amatora.
Icyo kigo cyitwa General Services Administration (GSA), cyatangaje ko kirimo gufata Biden nk’uwo bigaragara ko yatsinze amatora.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko Leta ya Michigan yari imaze kwemeza intsinzi ya Biden, ibintu byatumye amahirwe ya Trump yo kuvuga ko yatsinze amatora ayoyoka.
Nyuma y”itangazo rya GSA, Minisiteri y”Ingabo muri Amerika yatangaje ko yiteguye gufasha itsinda rya Biden mu buryo bwose buteganywa.
Ni igikorwa cyakiriwe neza na Biden, uzarahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 20 Mutarama 2020.
Yagize ati “Iki cyemezo ni intambwe yari ikenewe kugira ngo dutangire guhangana n’ibibazo igihugu cyacu gifite, birimo kugenzura iki cyorezo no gusubiza ubukungu bwacu ku murongo.”
Biden kuri uyu wa Mbere yari yatangaje itsinda ry’abo bazakorana mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga n’umutekano w’igihugu, barimo abo bakoranye mu gihe yari yungirije Perezida Barack Obama. Barimo Anthony Blinken uzaba ushinzwe ububanyi n’amahanga na John Kerry nk’intumwa ye mu bijyanye n’ibidukikije.
Nubwo Trump yavuze ko akomeza urugamba rwo kugaragaza ko yibwe mu matora, yavuze ko mu nyungu z’igihugu, yasabye GSA gutangira gukora ibikenewe ngo habeho ihererekanya ry’ubutegetsi.
...fight, and I believe we will prevail! Nevertheless, in the best interest of our Country, I am recommending that Emily and her team do what needs to be done with regard to initial protocols, and have told my team to do the same.
— Donald J. Trump (@realDonaldTrump) November 23, 2020

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!