Uyu munyapolitiki uzasimbura Perezida Joe Biden muri Mutarama 2025, ubwo yari ku butegetsi hagati ya 2017 na 2021, umukobwa we Ivanka Trump n’umukwe we Jared Kushner bari abajyanama be bakuru.
Mu 2022, ubwo Trump yagaragazaga icyifuzo cyo gusubira ku butegetsi bwa Amerika, Ivanka yatangaje ko ashaka kuva muri politiki kugira ngo yite ku muryango we, icyakoze yizeza se ko azakomeza kumushyigikira.
Nyuma yo kwegukana intsinzi, kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2024, Trump yatangarije ikinyamakuru Fox News ko umuryango we wanyuze mu bubabare bukomeye, bityo ngo ntashaka ko usubira mu butegetsi,
Yagize ati “Birahagije ku muryango! Uzi impamvu? Birababaza cyane ku muryango, umuryango wanjye wanyuze mu kuzimu.”
Si imvune z’ubuyobozi abo mu muryango wa Trump bagize gusa, kuko no mu gihe yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kubika mu rugo inyandiko z’ibanga za Amerika, abana be: Ivanka, Eric na Donald Jr na bo bakozweho iperereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!