Putin yagaragaje ko ashyigikiye Kamala usanzwe ari Visi Perezida wa Amerika, ubwo yari mu nama y’ubukungu yabereye i Moscow kuri uyu wa 5 Nzeri 2024.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko yabanje gushyigikira kandidatire ya Perezida Joe Biden ariko nyuma y’aho yikuye mu ihatana, yahisemo gushyigikira Kamala.
Putin wasaga n’ushyenga yagize ati “Uwo twari dushyigikiye, navuga ko yari Perezida uriho ubu, Bwana Biden. Yakuwe mu ihatana ariko yasabye abari bamushyigikiye bose ko bashyigikira Madamu Harris. Icyo ni cyo natwe tuzakora. Tuzamushyigikira.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko Kamala ashobora kuba ari umuntu mwiza, abishingiye ku buryo asekamo nk’aho nta kibazo na kimwe afite. Ngo ibyo bigaragaza ko we ashobora kutazafatira u Burusiya ibihano.
Perezida Putin yabaye nk’uwigarura, avuga ko amatora ya Amerika areba Abanyamerika, kandi ko u Burusiya buzubaha amahitamo yabo. Ati “Amahitamo ni ay’Abanyamerika kandi tuzubaha amahitamo yabo.”
Trump waganirizaga abamushyigikiye i New York, yatangaje ko nyuma yo kumva Perezida Putin ashyigikiye Kamala, yatekereje kumuhamagara kugira ngo amushimire kuko nta rindi jambo afite ryo kubivugaho.
Yagize ati “Yashyigikiye Kamala kandi ntabwo nzi niba nagombaga kumuhamagara kugira ngo mubwire nti ‘Wakoze cyane’. Ntabwo rwose nzi icyo nabivugaho. Ntabwo nzi niba yantutse cyangwa se yamfashije.”
Nyuma y’ijambo rya Perezida Putin, Umuvugizi w’Akanama ka Amerika gashinzwe umutekano, John Kirby, yatangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu akwiye kwirinda kuvuga ku matora y’Abanyamerika.
Yagize ati “Putin akwiye guhagarika kuvuga ku matora yacu. Ntakwiye kuba ashyigikira umuntu mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Akwiye kureka kwivanga.”
Amerika ishinja Leta y’u Burusiya umugambi wo gucengeza amatwara mu Banyamerika mu gihe bitegura amatora, ibinyujije mu gitangazamakuru RT. Ishinja kandi bamwe mu Banyamerika bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga kuba igikoresho cy’iki gitangazamakuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!