Yabitangarije mu birori biteguriza Noheli, byabereye muri White House ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Yagize ati “Yari imyaka ine y’akataraboneka, turi kugerageza kubona indi myaka ine, bitabaye ibyo twazongera guhura mu myaka ine iri imbere.”
Trump kandi yongeye guhamiriza abari bateraniye muri ibyo birori ko yatsinze amatora avuga ko abanyamategeko be babigaragaje ariko ngo ntibyumvwa, ati “Mu by’ukuri iri ni iteshagaciro.”
Abari bahagarariye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump bavuze ko hari gutegurwa igikorwa kidasanzwe Trump azatangarizamo gahunda ze z’ahazaza, ndetse ngo gishobora kuba giteganyijwe ku munsi perezida watsinze amatora azarahiriraho.
Biravugwa ko Trump ategura kuzagaruka kwiyamamaza ku matora yo mu 2024, n’ubwo yakomeje kunyura mu nzira zose zishoboka yerekana ko atatsinzwe amatora ahubwo ko habayeho kwibwa amajwi, ariko arabizi ko ibyo hashobora kutazagira ikivamo.
N’ubwo Trump ashishikariye cyane kuzongera kwiyamamaza uko byagenda kose mu matora yo mu 2024, bishobora kuzamugora kuko benshi mu bakomeye bari bamushyigikiye mu Ishyaka ry’Aba-Républicains, bagaragaje ko nabo bashaka kuziyamamaza ubwabo muri ayo matora.
Umwe mu bajyanama ba hafi ba Trump, ubwo yabazwaga niba uyu mugabo abizi ko yatsinzwe, yasubije ko abizi ariko ko azakomeza kugerageza inzira zose z’amategeko kugeza zimushiranye, yerekana ko atatsinzwe amatora, ibyo ngo bizamufasha ubwo azaba agarutse kwiyamamaza mu matora yo mu 2024, akazaza atagaragara nk’uwatsinzwe.
Ubwo yari abajijwe igihe azahagarikira kugaragaza ko atatsinzwe amatora, Trump ntiyatangaje igihe, yavuze ko Biden niyinjira muri White House, aribo bizatuma yemera ko yatsinzwe.
Abajyanama ba Trump bamugiriye inama yo kuzemera kwitabira ibirori byo kurahira bya Biden biteganyijwe ku wa 20 Mutarama 2021, n’ubwo atemera ko yatsinzwe, ibyo ngo byamufasha kugaragaza isura nziza yazamuherekeza ubwo yazaba ashatse kongera kwiyamamaza mu 2024.
Mu cyumweru gishize Trump yabwiye abanyamakuru ko yamaze kwanzura icyo azakora kuri uwo munsi wo kurahira, gusa avuga ko atahita agitangaza, ubwo hitezwe kuzagaragara niba azitabira irahira rya Biden cyangwa hari ukundi azabigenza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!