Ibi Trump yabigarutseho ku wa mbere ubwo yaganiraga na Fox news, mu kiganiro cyagarukaga ku mpinduka zimaze kuba mu byumweru bitatu bishize atangiye kuyobora Amerika.
Muri icyo kiganiro, Umunyamakuru Bret Baier, yamubajije niba abona Vance nk’uwaba umusimbura we.
Trump yamusubije ati “Oya”.
Yakomeje agira ati “Ariko ni umuntu ushoboye. Ntabwo ntekereza ko ari cyo cy’ingenzi ubu. Hari abantu benshi bashoboye. Kugeza ubu, ari gukora akazi keza cyane. Ariko haracyari kare cyane, ubu nibwo dutangiye urugendo.”
Aya magambo ya Trump aje nyuma y’uko Depite Andy Ogles w’umu-Républicains uhagarariye leta ya Tennessee, atanze umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo Trump azemererwe kwiyamamariza manda ya gatatu mu 2028.
Kuri ubu muri Amerika itegeko rivuga ko nta wemerewe gutorerwa umwanya wa Perezida inshuro zirenga ebyiri.
Trump amaze igihe agaragaza inyota yo gukomeza kuyobora. Muri Mutarama, ubwo yari mu Mujyi wa Las Vegas, yavuze ko “Bizambera ishema rikomeye kuyobora inshuro ebyiri cyangwa eshatu cyangwa enye.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!