00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Donald Trump yavuze ko natorwa Amerika igomba kuva mu ntambara yo muri Ukraine

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 September 2024 saa 03:42
Yasuwe :

Donald Trump uri kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko natorwa azahita avana igihugu cye mu ntambara imaze imyaka ibiri n’igice iyogoza Ukraine.

Ni intambara u Burusiya buvuga ko bwatangije bugamije kwirwanaho, nyuma y’umubano udasanzwe Ukraine yari ikomeje kugirana n’ibihugu by’amahanga cyane cyane ibihuriye mu Muryango w’Ubutabarane wa NATO.

Amerika ni kimwe mu bihugu bikomeje gutuma iyi ntambara itarangira, gitanga inkunga nyinshi y’intwaro kuri Ukraine.

Trump kuri uyu wa Kabiri yavuze ko naramuka atowe, intambara igomba guhita ihagarara.

Ati “Biden na Kamala nibo badushyize muri iyi ntambara, ariko ntibabasha kuyituvanamo. Ndakeka ko tuzahera muri iyi ntambara nindamuka ntabaye Perezida. Nimba Perezida nzayirangiza. Tugomba kuyivamo.”

Ibi bije bikurikira ibyo Trump yavuze ku wa Mbere, aho yavuze ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ashaka ko Kamala Harris ari we utsinda kugira ngo intambara ikomeze.

Yavuze ko bibabaje uburyo buri gihe iyo Zelenksy agiye gusura Amerika, ahavana miliyari 60$ z’inkunga yo gukomeza intambara.

Kugeza ubu Zelensky ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, guhura n’abayobozi b’icyo gihugu ku buryo bakomeza kumushyigikira mu ntambara. Byavugwaga ko Zelensky ateganya guhura na Trump muri Amerika icyakora abo ku ruhande rwa Trump yabihakanye.

Biteganyijwe ko Amerika itangaza izindi miliyoni 375$ yo gukomeza gufasha Ukraine guhangana n’u Burusiya.

Kuva muri Gashyantare 2022 ubwo intambara yatangiraga, Minisiteri y’Ingabo ya Amerika imaze gutanga inkunga ya gisirikare kuri Ukraine ingana na miliyari 56$.

Trump yavuze ko natorwa azahita ahagarika intambara ya Ukraine n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .