00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Donald Trump yatanze icyifuzo cyo kuzamura imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Burayi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 December 2024 saa 01:04
Yasuwe :

Donald Trump ubura iminsi mike ngo atangire inshingano zo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko iki gihugu kizongera umusoro ku bicuruzwa bituruka ku Mugabane w’u Burayi mu gihe cyose bitakongera ingano ya gaz na peteroli bigura muri Amerika.

Trump yavuze ko u Burayi bwungukira mu bucuruzi bukorana na Amerika kuko ikinyuranyo cy’ibyo u Burayi bwohereza muri Amerika ugereranyije n’ibyo Amerika yohereza mu Burayi.

Mu mwaka ushize, ikinyuranyo cy’ubucuruzi hagati ya Amerika n’u Burayi cyari miliyari 161$. Gusa mu bijyanye na serivisi, ikinyuranyo cy’ibyo Amerika yacuruje mu Burayi n’ibyo yaguze ni miliyari 108$ ari mu nyungu za Amerika.

Iki kinyuranyo ntabwo Trump acyitaho, icyo we arebaho cyane ni ikinyuranyo kiri mu bucuruzi, aho kuba ikiri muri serivisi, Trump akifuza ko u Burayi bwaziba iki cyuho binyuze mu kugura peteroli na gaz biturutse muri Amerika.

Ikibazo ni uko u Burayi busanzwe bugura peteroli na gaz nyinshi muri Amerika, kuko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, 17% bya peteroli na 47% bya gaz yaguzwe n’u Burayi, yaturutse muri Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .