00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FBI yasatse urugo rwa Donald Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 August 2022 saa 08:27
Yasuwe :

Donald Trump wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinje abakozi b’Urwego rw’ubugenzacyaha muri iki gihugu (FBI) kwinjira mu rugo rwe no kurusaka.

Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko urugo rwe rwasatswe na FBI ari uruherereye muri Mar-a-Lago muri Palm Beach, muri Leta ya Florida.

Yavuze ko byabaye ku wa Mbere tariki 8 Kanama 2022, ubwo abakozi ba FBI binjiraga muri iyi nzu bagafungura isanduku abikamo inyandiko n’ibindi bintu by’ingenzi kuri we.

Amakuru yemeza ko uku gusaka gufitanye isano n’uburyo Trump yafataga inyandiko za Leta. Bikekwa ko ashobora kuba yarafashe zimwe akazijyana iwe, ubwo yavaga muri White House.

Umunyamategeko wa Trump, Christina Bobb, yabwiye NBC News ko hari inyandiko zimwe zafatiriwe muri uko gusaka.

Ni ibikorwa birimo kuba mu gihe binugwanugwa ko mu 2024 ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu itangazo yasohoye, Trump yavuze ko ibi ari ibihe bikomeye kuri Amerika, kuko nta wundi Perezida wa Amerika byabayeho.

Yavuze ko nyuma yo kwemera gukorana n’inzego za leta zabisabye, urugo rwe rwaje gusakwa mu buryo bwatunguranye, avuga ko ari "ibintu bitari bikenewe kandi bidakwiye."

Yakomeje ati "Ibi ni ugukoresha nabi ububasha bwo gukurikirana ibyaha, gukoresha ubutabera nk’intwaro no kugabwaho igitero n’abahezanguni b’aba-democrates badashaka ko naziyamamariza kuba perezida mu 2024, banashingiye ku matora aheruka, kandi bashaka gukora ibishoboka byose ngo bakumire aba-republicains n’aba Conservateurs mu matora ari imbere."

Hari amakuru ko byabaye Trump ari muri Trump Tower muri New York City.

Umuhungu wa kabiri wa Trump, Eric Trump, yabwiye Fox News ko FBI yasatse urwo rugo muri Mar-a-Lago ku mpamvu zifitanye isano n’inyandiko zigenewe Ishyinguranyandiko rya Amerika, National Archives.

Muri Gashyantare, icyo kigo kibika inyandiko z’ababaye abaperezida, cyasabye Minisiteri y’Ubutabera gukora iperereza ku buryo Trump yakoreshaga inyandiko za Leta.

Cyavuze ko hari udusanduku 15 tw’inyandiko cyavanye mu rugo rwa Mar-a-Lago, harimo n’inyandiko z’ibanga.

Ni mu gihe itegeko risaba ababaye abakuru b’igihugu, ko igihe basoje manda bagomba kohereza amabaruwa yabo yose, inyadiko na emails by’akazi, muri National Archives.

Abayobozi bavuga ko Trump we, mu buryo budakurikije amategeko yaciye inyandiko nyinshi. Zimwe ngo byagiye biba ngombwa ko zongera guteranywa, ibintu Trump avuga ko ari amakuru y’ibinyoma.

Umwe mu batanze amakuru yavuze ko Secret Service yamenyeshejwe mbere gato ngo iri saka ribeho, ndetse ko abarinda Trump bafashije muri icyo gikorwa.

Donald Trump yashinje FBI gusaka urugo rwe
Bamwe mu bakozi ba FBI bari mu rugo rwa Donald Trump ruherereye i Florida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .