Umucamanza Juan Merchan yanzuye ko igihe kigeze ngo ahagarike gukatira Trump wari warahamijwe ibyaha 34 by’inyandiko mpimbano bifitanye isano n’ibihumbi 130 by’Amadolari yahonze umugore baryamanye witwa Stormy Daniels kugira ngo atazamuvamo.
Merchan wayoboye abacamanza baburanishije uru rubanza, yasobanuye ko kudakarita Trump biri mu nyungu rusange, gusa ngo ibyaha uyu munyapolitiki yahamijwe muri Gicurasi 2024 bizagumaho.
Urukiko rwa Manhattan tariki ya 16 Ukuboza 2024 rwanze ubusabe bw’abanyamategeko bwo kumuhanaguraho ibi byaha, rusobanura ko atabikoze mu nyungu za Amerika, ahubwo ko byari nyungu ze bwite.
Umuvugizi wa Trump, Steven Cheung, icyo gihe yatangaje ko iyi dosiye itari ikwiye kujyanwa mu nkiko kandi ko Itegeko Nshinga risaba ko iteshwa agaciro. Gusa Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko nta mpamvu zifatika zashingirwagaho mu gusaba ko ibi byaha bihanagurwa.
Trump yagombaga gukatirwa muri Nyakanga 2024, byimurirwa muri Nzeri hashingiwe ku mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga, byongera kwimurirwa tariki ya 26 Ugushyingo 2024, nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Kudakatirwa kwe agukesha kuba yaratsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 5 Ugushyingo 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!