Mu kiganiro mpaka cyamuhuje na Visi Perezida Kamala Harris tariki ya 11 Nzeri 2024, Trump yagaragaje ko atifuza ko abimukira bakomeza guhabwa ikaze muri Amerika, asobanura ko ari abantu babi.
Trump yatangaje ko abimukira baturutse muri Haiti batuye mu gace ka Springfield muri Leta ya Ohio ari bo barya aya matungo yo mu rugo.
Ati “Muri Springfield bari kurya imbwa. Aba bantu bari kurya amapusi. Ni byo biri kuba mu gihugu cyacu kandi ni igisebo.”
Muri iki kiganiro mpaka, umunyamakuru yibukije Trump ko ubuyobozi bwo muri Ohio bwahakanye ko abimukira barya aya matungo, asubiza ko azabigenzura kugira ngo amenye ukuri.
Uyu munyapolitiki kuri uyu wa 13 Nzeri ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Los Angeles, yatangaje ko afite gahunda yo kwirukana abimukira benshi bari muri Amerika, kandi ko azahera muri Springfield, agakurikizaho muri Leta ya Colorado.
Yagize ati “Navuga ko tuzatangira kwirukana abimukira benshi duhereye muri Springfield, Ohio, tuzirukana benshi. Dushaka gukurayo aba bantu. Dushaka kubasubiza muri Venezuela.”
Ubuyobozi bwa Springfield busobanura ko ituwe n’abantu hafi 60.000 barimo abimukira bagera ku 20.000 biganjemo abaturutse muri Haiti bagezeyo mu myaka ya vuba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!