Trump ni we uhabwa amahirwe yo guhagararira ishyaka ry’aba-Républicains mu matora ya Perezida ateganyijwe mu mpera za 2024.
Nikki Haley wigeze kuba Ambasaderi wa Amerika muri Loni, bimaze iminsi bivugwa ko ari we ushobora kuva Visi Perezida mu gihe Trump yaba abaye Perezida.
Kuri uyu wa Gatandatu Trump yanditse ku rubuga rwe Truth Social ko Haley atamufite muri gahunda z’ushobora kuba Visi Perezida.
Nubwo atamwifuza nka Visi Perezida, Trump yavuze ko amwifuriza amahirwe dore ko na we ari umwe mu bashatse guhatanira guhagararira ishyaka mu matora, nubwo yivanyemo mu mezi abiri ashize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!