Ku wa Gatanu, ubwo Trump yiyamamarizaga i Glendale muri Leta ya Arizona, Robert F. Kennedy Jr yamusanze imbere y’imbaga agaragaza ko Amerika ikeneye Trump ngo yongere kuyisubiza ubuzima.
Ati “Trump azazahura Amerika, kandi azaba Perezida uzaturinda ubutegetsi bw’igitugu.”
Trump yashimye intambwe ya Robert F. Kennedy Jr wahisemo kureka kuba umukandida wigenga, akajya kumushyigikira, avuga ko natorerwa kongera kuyobora Amerika azahita ashyiraho “komisiyo yigenga ishinzwe gucukumbura ibirego by’abaperezida ba Amerika bagerageje kwicwa.”
Iyi komisiyo kandi izaba ifite inshingano zo gushyira ahagaragara “inyandiko zose zisigaye zifitanye isano n’urupfu rw’uwari Perezida wa Amerika John F Kennedy mu 1963” ikazanakora iperereza ku bwicanyi bwari bugiye gukorerwa Donald Trump ubwe.
John F Kennedy yabaye Perezida wa 35 wa Amerika kuva mu 1961 kugeza mu 1963 ubwo yicwaga arashwe i Dallas muri Texas. Ni we muyobozi wa Amerika watowe ari muto, kuko yari afite imyaka 46 gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!