00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Donald Trump agiye guhanika imisoro ku bihugu bigize BRICS byigometse ku idolari

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 1 December 2024 saa 09:57
Yasuwe :

Donald Trump uheruka gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ibihugu bigize umuryango w’ubukungu wa BRICS nibiyoboka ifaranga rishya ritari Amadorali ya Amerika, bazatangira gusoreshwa 100% ku isoko ry’iki gihugu.

Perezida Trump yavuze ko igihe cyo kurebera ibihugu bigize BRICS bigerageza kwigizayo Amadorali ya Amerika mu bucuruzi cyarangiye.

Ati “Turasaba ibyo bihugu kwiyemeza ko bitazashyiraho ifaranga rishya cyangwa ngo bishyigikire irindi faranga risimbura Amadorali ya Amerika y’indahangarwa, cyangwa ibicuruzwa bikomokayo bizashyirirweho imisoro 100% bahite basezera ku gucuruza ku isoko ryiza rya Amerika.”

“Ntibizashoboka ko BRICS yahigika Amerika mu bucuruzi mpuzamahanga kandi n’ikindi gihugu kizabigerageza kizahite gisezera ku isoko rya Amerika.”

Mu nama rusange ya BRICS yabaye mu 2023, hongeye kugaruka igitekerezo cyo kugabanya ubucuruzi bakora mu madorali hagashyirwaho ifaranga rimwe bihuriyeho risimbura Amadorali.

Umuryango wa BRICS ugizwe n’ibihugu nka Brésil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa, Afurika y’Epfo, n’ibindi bihugu biheruka kuwinjiramo vuba nka Misiri, Ethiopia, Iran, Arabie Saoudite, na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Donald Trump yahamije ko ibihugu bigize BRICS nibishyiraho ifaranga rishya bizashyirirwaho imisoro ya 100%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .