Kimberly wabaye umunyamakuru n’umushinjacyaha asanzwe akundana na Donald Trump Jr, gusa byahwihwiswaga ko bashobora kuba baratandukanye, uyu muhungu agakunda undi witwa Bettina Anderson.
Ubwo Trump yatangazaga icyemezo cyo kugena Kimberly kuri uyu mwanya, yasobanuye ko asanzwe ari inshuti ye n’umufatanyabikorwa wa bugufi.
Yagize ati “Uyu munsi nishimiye gutangaza ko nagennye Kimberly Guilfoyle ku mwanya wa Ambasaderi wa Amerika mu Bugiriki. Mu myaka myinshi, Kimberly yabaye inshuti n’umufatanyabikorwa wa hafi.”
Trump yakomeje ati “Ubunararibonye n’ubuyobozi yabayemo mu mategeko, itangazamakuru, politiki n’ubuhanga afite bimugira uwujuje ibisabwa by’ikirenga kugira ngo ahagararire Amerika, aharanire inyungu zayo mu mahanga.”
Umuhungu wa Trump ni umwe mu bishimiye kugenwa kwa Kimberly kuri uyu mwanya, atangaza ko akunda Amerika kandi ko amaze igihe yifuza kuba Ambasaderi wa Amerika.
Trump Jr yagize ati “Ntewe ishema na Kimberly. Akunda Amerika kandi yahoze yifuza kuba Ambasaderi w’iki gihugu. Azaba umuyobozi w’agahebuzo muri ‘Amerika mbere ya byose’.”
Donald Trump yagaragaje ko yifuza ko umubano wa Amerika n’u Bugiriki wibanda ku bufatanye mu guteza imbere inzego zirimo igisirikare, ubucuruzi n’udushya mu bukungu. Kimberly yamusezeranyije ko yiteguye gukora inshingano ye neza kugira ngo bigerweho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!