Trump yavuze ko Ukraine igeze aho yohereza ku rugamba abana n’abasaza kuko abasore bashiriye mu ntambara.
Mu bikorwa byo kwiyamamaza Trump yakoreye muri Leta ya North Carolina kuri uyu wa Kane, yanenze cyane imyitwarire y’abayobora Ukraine mu ntambara.
Ati “Igihugu cyarashwanyaguritse bidasanzwe. Abantu benshi barimo n’abasirikare bakomeye barapfuye. Za nzu nziza n’iminara idasanzwe byarasenyutse birambaraye hasi. Ukraine ntikiriho, ntiwamenya ko ari ya Ukraine.”
Trump yahise ashinja Kamala Harris bahanganye na Perezida Joe Biden, kuba inyuma y’uko gushwanyuka kwa Ukraine.
Ati “Biden na Harris nibo babigizemo uruhare, bemera guha amafaranga n’intwaro Zelensky. Kuri ubu Ukraine nta basirikare isigaranye, bari kwifashisha abana n’abasaza kuko abasirikare ba nyabo barapfuye.”
Nubwo Ukraine yirinda gutangaza umubare w’abasirikare bayo bapfuye, u Burusiya buvuga ko bagera mu bihumbi 500 baguye ku rugamba guhera muri Gashyantare 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!