Uyu munyapolitiki akaba n’umushoramari amaze iminsi aburana imanza zitandukanye zirimo urw’ashinjwamo kwishyura indaya amafaranga adafitiwe igisobanuro, guteza imvururu ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, gufata nabi inyandiko zirimo amabanga ya Leta no kugaragaza amakuru atari yo ku ishoramari rye.
Yashinjwe ibi byaha byose mu gihe yateganyaga kongera kwiyamamariza guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu nyuma yo gutsindwa na Perezida Joe Biden mu matora yabaye mu Ugushyingo 2020.
Kuri uyu wa 1 Gicurasi 2024, Trump wari mu mujyi wa Milwaukee muri Leta ya Wisconcin, yanenze ubushinjacyaha, asobanura ko bumurenganya, kandi ngo n’umucamanza Juan Merchan uri kumuburanisha abogama.
Trump yavuze ko muri uku gukurikiranwa n’ubutabera, icyizere cy’uko azatsinda Perezida Biden muri aya matora “cyiyongereye kurusha mbere”.
Ibi byashimangiwe n’abamushyigikiye barimo Nancy Ridge uhamya ko Trump arengana, wagize ati “Urubanza ruzamwongerera bidasubirwaho ukumenyekana kwe.”
Jerry Cleppe na we yemeza ko izi manza ziri kwamamaza Trump. Ati “Ni ukumwamamariza ubuntu. Byaba bibi cyangwa byiza, biri gutuma yitabwaho. Urubanza ni ikintu cyiza.”
Trump yaboneyeho kugaragaza imigambi afitiye Amerika mu gihe yazatorwa, mu ngingo zijyanye n’abimukira, ubukungu, politiki y’igihugu ku mahanga no kuri Perezida Biden badacana uwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!