Donald Trump: Perezida wa Amerika ujyanye umwihariko wo kudashoza intambara y’amasasu ku kindi gihugu

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald John Trump, uri gusoza manda ye, ari mu baperezida bake bayoboye iki gihugu bakava ku butegetsi badashoje intambara ku bindi bihugu.

Ubu mu bitangazamakuru hafi ya byose ku Isi, harimo kuvugwa inkuru y’uko umukandida w’Ishyaka ry’aba-démocrates muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joseph Robinette Biden yatsinze amatora yari ahanganyemo na Donald Trump, uhigitswe amaze kuyobora manda imwe gusa.

Mu 2016 ni bwo Donald Trump yatorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika atsinze Hillary Clinton bari bahanganye.

Ubu rero, Donald Trump agiye gusoza manda ye ya mbere ari nayo ya nyuma kuko yatsinzwe amatora yari kumwemerera kuyobora muri manda ye ya kabiri.

Uyu muperezida abaye umwe muri bake bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakava ku butegetsi badashoje intambara ku kindi gihugu.

Ibi ntibyakunze kubaho ku baperezida benshi, kuko nko kuva ku butegetsi bwa Dwight David Eisenhower wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1953 kugera mu 1961, abaperezida batatu gusa ni bo babashije kurangiza manda zabo badashoje intambara ku bindi bihugu.

Abo ni James Earl Carter nawe wayoboye manda imwe yatangiye mu 1977 ikarangira mu 1981, Gerald Rudolph Ford wayoboye manda imwe yatangiye mu 1974 igasoza mu 1977 ndetse na Richard Milhous Nixon wayoboye kuva mu 1969 akavaho mu 1974.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagiye zishoza intambara zikomeye mu bihe bitandukanye. Nko mu 1846, iki gihugu cyashoje intambara kuri Mexique yaje kurangira mu 1848. Mu 1898 na bwo Leta zunze Ubumwe za Amerika zashoje intambara kuri Espagne.

Intambara ya mbere y’Isi n’intambara ya kabiri y’Isi na zo iki gihugu cyagize uruhare mu itangira ryazo, hakaba n’iyahanganishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Bosnia ndetse na Herzegovina yabaye kuva mu mwaka wa1992 irangira 1995 n’izindi nyinshi.

Uretse Donald Trump wagize uyu mwihariko wo kudashoza intambara ku gihugu na kimwe, abo yasimbuye ndetse bo mu myaka ya vuba buri wese yagiye agira uruhare mu gushoza intambara runaka cyangwa mu kuyikomeza.

Mu 2001 Bush yashoje intambara yo muri Afghanistan, aha yari agamije kurwanya aba- Talliban na Al Qaeda. Mu 2003 kandi Bush yashoje intambara kuri Iraq igamije kurwanya iterabwoba.

Uwamusimbuye Barack Obama nawe yagiye akomeza izi ntambara ndetse agira n’uruhare mu gutangiza izindi zirimo iyo muri Libya yasize ikuye Muammar Gadhafi ku butegetsi.

Uretse aba na Bill Clinton wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1993 kugera mu 2001 yagize uruhare mu gutangiza intambara ku bindi bihugu no gukomeza izatangijwe na bagenzi be. Uyu mugabo yakomeje intambara yo mu kigo cya Perse yari yaratangijwe na George Herbert Bush, yagize uruhare kandi mu ntambara yahuje Serbie, Bosnia na Kosovo.

Gusa nubwo Trump atigeze ashoza intambara y’amasasu nawe ni umwe muri bake bagiye bajandika iki gihugu mu ntambara z’ubukungu zirimo n’iyamuhanganishije n’u Bushinwa biratinda.

Donald Trump ni umwe muri bake bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika basoza manda yabo badashoje intambara mu gihugu na kimwe
Abayoboye Amerika, kuva kuri Ronald Reagan kugera kuri Barack Obama baranzwe no gushoza intambara zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .