Icyo kiganiro mpaka cya ABC News, giteganyijwe kuri uyu wa 10 Nzeri 2024.
Ibyo kandi byemejwe na Donald Trump abinyujije kuri X, wagaragaje ko azishimira kuba yasobanura demokarasi ye mu buryo bunoze ndetse ashimangira icyifuzo cyo kuba habaho ibindi biganiro mpaka bibahuza mbere y’amatora nyirizina.
Donald Trump yagaragaje ko nibura bari bakwiye kwakirwa n’ibindi binyamakuru bikomeye nka Fox News na NBC.
Kamala Harris na we yemeye ko azitabira icyo kiganiro mpaka cyateguwe na ABC News.
Yagize ati “Ntegereje kuzakorana ikiganiro mpaka na Donald Trump, twahawe itariki ya 10 Nzeri. Numvise ko we yamaze kubyemera kandi nanjye ndagitegereje.”
Iki kiganiro kizayoborwa n’Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa ABC News, David Muir ndetse azaba afatanyije na mugenzi we Linsey Davis.
Ni ku nshuro ya kabiri Donald Trump agiye gukora ikiganiro mpaka muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza kuko yaherukaga kugikora muri Kamena 2024 ubwo yari ahanganye na Perezida Joe Biden waje kwikura mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Trump kandi yagaragaje ko igitangazamakuru cya CBS na cyo kizakira ikiganiro mpaka hagati y’abakandida ku mwanya wa Visi Perezida ari bo JD Vance uhagarariye Aba-Républicains na Tim Walz uhagarariye Aba-Démocrates.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!