00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Donald Trump arifuza kongera kuganira na Putin

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 14 March 2025 saa 10:01
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko yifuza kugirana ibiganiro na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, wavuze ko yiteguye kwemera amasezerano yo guhagarika intambara mu gihe cy’iminsi 30, nubwo ashidikanya ku buryo bizakorwa n’ingaruka bizagira ku gisirikare cye.

Ku wa 13 Werurwe 2025, nibwo Putin yatangaje ko u Burusiya bwiteguye kwemera ubusabe bwa Amerika bwo guhagarika imirwano bahanganyemo na Ukraine ariko yerekana ko hashobora kuvukamo ibibazo mu ishyirwa mu bikorwa by’aya masezerano y’agahenge.

Nyuma yo gutangaza ibi, Trump yahise abigarukaho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari kumwe n’Umunyabanga Mukuru w’Umuryango wa OTAN, Mark Rutte, aho yerekanye ko yifuza guhura na Putin bakagirana ibiganiro.

Ati “Putin yatangaje itangazo ritanga icyizere, ariko ntabwo ryari ryuzuye. Kandi, yego, nifuza guhura na we ndetse tukaba twanaganira.”

Yakomeje avuga ko Amerika yamaze gutegura ibikubiye byose muri aya masezerano ya nyuma yo guhagarika intambara na Ukraine ndetse ubu bategereje kureba niba u Burusiya buzayemera cyangwa bukayahakana.

Ati “Twaganiriye na Ukraine ku bijyanye n’ubutaka, ibice by’ubutaka bashobora kugumana, kubura ndetse n’ibindi byose bigize aya masezerano. Urabizi twaganiriye ku bijyanye n’ubutaka kubera ko ntabwo dushaka gutakaza umwanya mu biganiro bijyanye no guhagarika imirwano.”

Trump yavuze ko Ukraine yongeye kugaruka ku bijyanye no kwinjira mu Muryango w’Ubutabarane uhuriyemo ibihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, OTAN.

Yagize ati “Bagarutse kuri OTAN ndetse kujya muri OTAN, buri wese azi igisubizo icyo ari cyo. Kandi bazi igisubizo ku mu myaka 40 ishize.”

Trump na Putin bari baherutse kugirana ikiganiro kuri telefoni, bagaruka ku ntambara iri kubera muri Ukraine ndetse banemeranya gushyiraho amatsinda agamije kuganira ku kurangiza iyi ntambara.

Donald Trump ashaka kugirana ibiganiro na Putin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .