Trump uherutse gutangaza ko aziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2024, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko Itegeko Nshinga rigomba guseswa.
Ibi bije nyuma y’ibyumweru bicye Aba-démocrates begukanye imyanya myinshi muri sena mu gihe Aba-Républicains bashyigikiwe na Trump byatumye hazamuka umwuka wo kunenga amatora.
Trump yagize ati “Uburiganya bukabije bwo kuri uru rwego butuma amategeko, amabwiriza, n’ingingo zose ziseswa ndetse n’ibiteganywa mu Itegeko Nshinga."
Trump kandi yashinje ibigo bikomeye bitanga serivisi z’ikoranabuhanga gukorana bya hafi n’Aba-démocrates .
Umuvugizi wa Perezidansi ya Amerika, Andrew Bates asubiza Trump, yavuze ko kubahuka Itegeko Nshinga ari ikintu kibi kandi gikwiye kwamaganwa na buri wese.
Ati"Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni inyandiko itavogerwa kuva mu myaka igera kuri 200 ishize, ryatumye ubwisanzure no kubahiriza amategeko byimakazwa mu gihugu cyacu cy’igihangange. Itegeko Nshinga rituma Abanyamerika baba umwe hatitawe ku mashyaka kandi abayobozi batowe bakarahirira kubisigasira.”
Kuva ibyavuye mu matora ya perezida mu 2020 byatangazwa, Trump yakunze kuvuga ko ashaka ko ibarura ry’amajwi risubirwamo muri leta zimwe na zimwe kandi ko amatora yabayemo uburiganya.
Itsinda ry’abamushyigikiye bitabiriye imyigaragambyo yo ku ya 6 Mutarama 2021 hanze y’inyubako ya Capitol yamagana ibyavuye mu matora. Icyakora, imyigaragambyo yabayemo urugomo ubwo imbaga y’abantu yinjiraga muri Capitol mu buryo butemewe, ubwo Inteko Ishinga Amategeko yari igiye kwemeza intsinzi ya Joe Biden.
Abagera kuri 30% n’ubu batekereza ko amatora ya 2020 muri Amerika yabayemo uburiganya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!