00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Donald Trump arashinjwa kuba inyuma y’itegeko ribuza imbuga nkoranyambaga gufunga konti z’abanyapolitiki

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 2 Gicurasi 2021 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Florida muri Amerika yatoye itegeko ribuza imbuga nkoranyambaga gufunga burundu konti z’abanyapolitiki.

Birakekwa ko Donald Trump wahoze ari Perezida abyihishe inyuma dore ko ari umwe mu banyapolitiki bakumiriwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuzifashisha ashishikariza abamushyigikiye kujya mu myigaragambyo yibasiye Inteko Ishinga Amategeko muri Mutarama.

BBC yatangaje ko biteganyijwe ko Guverineri Ron DeSantis ashyira umukono kuri iryo tegeko. Uyu Ron DeSantis ni inshuti y’akadasohoka ya Perezida Trump.

Iryo tegeko rishya risaba imbuga nkoranyambaga guhagarika urukuta rw’umunyapoliti mu gihe cy’iminsi nibura 14. Nibiramuka bigaragaye ko hari urubuga rwabirenzeho ruzahanishwa amande ashobora kugera ku bihumbi 250 by’amadolari kuri buri munsi warenze ku yari iteganyijwe.

Nyuma yo kuva ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka, Donald Trump yamaze igihe kinini muri Florida. Bivugwa ko avugana bya hafi na Guverineri DeSantis n’abandi banyapolitiki bo mu ishyaka ry’aba- Républicains.

Nubwo iryo tegeko ryatowe, byitezwe ko rizamaganwa na sosiyete zitandukanye z’ikoranabuhanga binyuze mu nkiko.

Donald Trump biravugwa ko ari inyuma y'itegeko risaba imbuga nkoranyambaga kudafunga konti z'abanyapolitiki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .