Ibi Trump yabivuze kuri uyu wa 27 Nzeri 2024 ubwo yahuriraga na Zelensky mu nyubako ye iherereye i Manhattan muri Leta ya New York.
Uyu munyapolitiki usanzwe ari n’umunyemari ukomeye yasobanuye ko guhura na Zelensky byamufashije kumenya byinshi ku ntambara Ukraine ihanganyemo n’u Burusiya kuva muri Gashyantare 2024.
Trump yasobanuye ko yifuza kubona iyi ntambara ihagarara, asezeranya ko azabigiramo uruhare mu gihe yazaba yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nzeri 2024.
Yagize ati “Namenye byinshi, ariko ntekereza ko ntahinduye ibitekerezo byo kuba twembi twifuza kubona [intambara] ihagarara, kandi ko twifuza kubona habaho amasezerano aboneye.”
Uyu munyapolitiki yabajijwe uburyo azagera kuri aya masezerano, asubiza ko igihe cyo kubuvuga kitaragera, yemeza ariko ko we na Zelensky bafite ibitekerezo bitandukanye.
Yagize ati “Ni kare cyane ho kubivuga. Mfite ibiterekezo byanjye bwite, kandi nzi neza ko na Perezida afite ibitekerezo bye bwite.”
Trump yumvikanye kenshi anenga gahunda ya Perezida Joe Biden uyobora Amerika yo gukomeza guha Ukraine inkunga mu rwego rwa gisirikare. Yavuze ko we natorwa, azahagarika iyi ntambara mu masaha 24.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!