Trump, ntiyigeze atangaza byinshi kuri iki kiganiro cye, ariko yavuze ko “Ku wa Mbere ku mugoroba nzagira ikiganiro kirekire na Elon Musk, andi makuru muzayamenyeshwa.”
Ni amakuru aje nyuma y’uko Umukandida ku mwanya wa Perezida wo mu ishyaka ry’aba-Democrates, Kamala Harris yahisemo Tim Walz, usanzwe ari Guverineri wa Leta ya Minnesota ngo azamubere Visi Perezida igihe azaba atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Trump yatangaje ibi kandi nyuma y’amakuru yagiye hanze ku iperereza riri gukorerwa komite ishyigikira ibikorwa bye bya politiki, Elon Musk, avuga ko yatangije.
Ku wa Mbere, Komisiyo y’Amatora muri Carolina y’Amajyaruguru yatangaje ko yatangije iperereza kuri America PAC, nyuma yo kwakira ikirego cy’uko iyi komite yakusanyaga amakuru bwite y’abakoresha murandasi binyuze ku rubuga rwayo ibasezeranya kubafasha kwiyandikishiriza ibikorwa byo gutora ariko ntibikore.
Ibikorwa bya America PAC, byatangiye no gukurikiranwa n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Carolina y’Amajyaruguru n’Umunyamabanga wa Leta ya Michigan.
Donald Trump yari umuntu ukunda gukoresha X cyane mbere y’uko uru rubuga ruhagarika konti ye kubera uruhare mu myigaragambyo yabaye, abamushyigikiye bakibasira Ingoro ya US Capitol, ku ya 6 Mutarama 2021.
Konti ye yaje gukomorerwa kongera gukora nyuma y’uko uru rubuga rwegukanywe na Elon Musk, aruguze kuri miliyari 44 z’amadolari ya Amerika, waje no kuruhindurira izina ubu rukaba rwitwa ‘X’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!