Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru LIGA ku wa 2 Mata 2025, ahamya ko Perezida Trump yahisemo kwisunga u Burusiya aho kujya inyuma ya Ukraine.
Kuleba yagize ati “Ndavuga igitekerezo kitavugwaho rumwe, Trump ntabwo yakira amabwiriza ya Kremlin mu gitondo. Muri iki gihe akikijwe n’abantu yizera ko bo n’u Burusiya bashobora rwose gukorera hamwe ibintu byinshi byiza, kandi ko akeneye u Burusiya. Ntatekereza ko akeneye Ukraine”.
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko imyumvire Trump afite yo kubona ko akeneye u Burusiya kurusha Ukraine ayishyigikiwemo n’itangazamakuru hamwe n’abandi bantu be ba hafi.
Yanakomeje agaragaza impamvu Trump yifuza gukorana n’abarimo Vladimir Putin w’u Burusiya na Xi Jinping w’u Bushinwa, ati “Trump yemera ko abayobozi nka Putin na Xi Jinping bategekesha icyubahiro cyinshi kandi yifuza ko bakorera hamwe ibintu bikomeye.”
Muri Gashyantare 2025, Trump yavuze ko atashyigikira Zelensky wa Ukraine kuko amubona nk’umunyagitugu, anamushinja ko yanze ko muri Ukraine habaho amatora y’Umukuru w’Igihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!