00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diddy yitendetse ku mugore uri mu bamushinje kumufata ku ngufu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 March 2025 saa 11:57
Yasuwe :

Umuraperi Diddy n’abanyamategeko be bagannye inkiko basaba ko ikirego cy’umwe mu bamushinja kumufata ku ngufu cyateshwa agaciro, kuko igihe avuga iki cyaha cyabereye itegeko rijyanye nacyo muri Leta New York yaregeyemo ritari rihari.

TMZ yatangaje ko umugore wahishwe amazina ariko wahawe izina rya ’Jane Doe’ muri uru rubanza, yajyanye mu nkiko Diddy mu Ukuboza 2023, avuga ko uyu muhanzi yamuhohoteye mu 1991 mu Mujyi wa New York.

Uyu mugore yatanze ikirego cye yifashishije itegeko rirengera abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GMVA).

Iri tegeko ryashyizweho tariki 19 Ukuboza 2000 muri New York ari naho honyine muri Amerika rikoreshwa gusa, bivuze ko ritabagaho igihe icyaha bivugwa ko cyabaye kuko uyu mugore yavuze ko yagikorewe mu 1991.

Mu 2022, Leta ya New York yahinduye iri tegeko kugira ngo yongere igihe cyo gutanga ibirego bijyanye na GMVA, icyo gihe bavanye iki gihe ku myaka irindwi kigera ku myaka icyenda. Banatanze igihe cyihariye cyo kwakira ibirego bishaje, cyarangiye tariki ya 28 Gashyantare 2024.

Gusa kuri ubu itsinda ry’abanyamategeko ba Diddy, riyobowe na Mark Cuccaro, ryasabye ko GMVA itakoreshwa ku byaha biregwa uwo bari kuburanira, bivugwa ko byabaye mbere y’uko iri tegeko rishyirwaho.

Mark Cuccaro yagize ati “Ntushobora kuregwa hashingiwe ku itegeko ritabagaho igihe icyaha bivugwa ko cyabaye.”

Aba banyamategeko bemeza ko kuba iri tegeko ryarashyizweho mu 2000, rikwiye gukurikizwa gusa ku byaha byabaye nyuma y’iyo tariki.

Mu gihe umucamanza yaba ashyigikiye ibyo Diddy n’abanyamategeko be bavuga, ikirego cya Jane Doe ndetse n’ibindi birego byinshi byatangiwe muri New York bishobora guteshwa agaciro.

Diddy akomeje inkundura mu mategeko mu gihe yahakanye ibirego byose aregwa, avuga ko ari ibinyoma. Abanyamategeko b’uyu mugabo kandi bavuga ko nibagera mu rukiko muri Gicurasi uyu mwaka bazagaragaza ko ari umwere.

Tony Buzbee wunganira abagore benshi bareze Diddy, mu gihe abacamanza baba bemeye ubu busabe bw’aba banyamategeko b’uyu muhanzi, ibirego bye byinshi byateshwa agaciro cyane iby’ibyaha bashinja uyu mugabo byabaye mbere yo mu 2000.

Gusa uyu mugabo yabwiye TMZ ko ibyo itsinda rya Diddy rivuga bidafite ishingiro mu mategeko, kandi ko amategeko ari ku ruhande rw’abahohotewe. Yemera ko umucamanza azemera ko urubanza rukomeza nta kindi gihindutse.

Diddy yafunzwe muri Nzeri 2024, akurikiranyweho ibyaha bitandukanye byo gufata ku ngufu abagore n’abagabo n’ibindi bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Azatangira kubura ku wa 5 Gicurasi 2025.

Uyu mugabo afungiye muri Metropolitan Detention Center muri Brooklyn muri Leta ya New York. Mu mwaka ushize urukiko rwanze ubugira gatatu ingwate ya miliyoni 50$ n’ibindi bye by’agaciro yatangaga ngo aburanire hanze.

Diddy yitendetse ku mugore uri mu bamushinje kumufata ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .