Donald Trump yavuze ko kugura Greenland byaba ari igitekerezo cyiza, cyazanira Amerika inyungu nyinshi zirimo kunguka ubutaka no gusigasira umutekano wacyo. Si ubwa mbere uyu mugabo avuga ibyo kwigarurira Greenland kuko yari yanabivuze muri manda ye ya mbere, icyo gihe akavuga ko iki kirwa cyagurwa.
Ibi byatumye Danmark isanzwe ifatanya na Greenland mu kuyicungira umutekano, ivuga ko igiye gushyira imbaraga mu kurinda umutekano w’icyo kirwa kibonekaho urubura rwinshi.
Minisitiri w’Ingabo wa Denmark, Troels Lund Poulsen, yavuze ko bagiye gukuba kabiri ingengo y’imari yo kurinda ubusugire bwa Greenland mu rwego rwo kwirinda ko yabwamburwa. Iyi ngengo y’imari izagezwa kuri miliyari 1.5$.
Bikekwa ko Trump avuga aya magambo ashingiye ku hantu Greenland iherereye, hashobora gufasha mu bijyanye no kurinda umutekano cyangwa hakaba heza cyane mu bihe by’intambara. Ikindi bivugwa ko Amerika iri kwirinda ko Greenland yagirwamo imbaraga n’ibihugu nk’u Bushinwa n’u Burusiya bisanzwe bidacana uwaka na Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!