Uyu mugabo usanzwe anakurikiye Komite Ishinzwe Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko bitumvikana uburyo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko icyo gihugu gishobora kwigarurira Greenland, ingingo avuga ko Danemark isanzwe iyigenzura, idakozwa.
Ubwo Trump yari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Mark Rutte, yongeye kuvuga ko Amerika ikeneye Greenland kubera impamvu z’umutekano, ingingo na Rutte yashyigikiye, nubwo atavuze ko icyo Kirwa kigomba gutangira kugenzurwa na Amerika.
Ibi byarakaje Rasmus Jarlov, avuga ko y’uko Amerika ibyifuzo bya Trump byashoboka gusa nyuma y’uko yinjiye mu ntambara na Danemark.
Ati "Byaba bivuze intambara hagati y’ibihugu bibiri biri muri OTAN. Kuba Greenland yajya kuri Amerika ntibishoboka, kereka Amerika ikoresheje ingufu za gisirikare."
Perezida Trump yakunze kuvuga ko Amerika ikwiriye kwigarurira Ikirwa cya Greenland kubera impamvu z’umutekano w’Isi, ingingo yateje impaka zikomeye hirya no hino mu Burayi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!