00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danemark: Umudepite yatanze umuburo w’intambara ishobora kubahuza na Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 March 2025 saa 08:54
Yasuwe :

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Danemark, Rasmus Jarlov, yatanze umuburo w’intambara ishobora guhuza igihugu cye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bipfa Ikirwa cya Greenland.

Uyu mugabo usanzwe anakurikiye Komite Ishinzwe Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko bitumvikana uburyo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko icyo gihugu gishobora kwigarurira Greenland, ingingo avuga ko Danemark isanzwe iyigenzura, idakozwa.

Ubwo Trump yari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Mark Rutte, yongeye kuvuga ko Amerika ikeneye Greenland kubera impamvu z’umutekano, ingingo na Rutte yashyigikiye, nubwo atavuze ko icyo Kirwa kigomba gutangira kugenzurwa na Amerika.

Ibi byarakaje Rasmus Jarlov, avuga ko y’uko Amerika ibyifuzo bya Trump byashoboka gusa nyuma y’uko yinjiye mu ntambara na Danemark.

Ati "Byaba bivuze intambara hagati y’ibihugu bibiri biri muri OTAN. Kuba Greenland yajya kuri Amerika ntibishoboka, kereka Amerika ikoresheje ingufu za gisirikare."

Perezida Trump yakunze kuvuga ko Amerika ikwiriye kwigarurira Ikirwa cya Greenland kubera impamvu z’umutekano w’Isi, ingingo yateje impaka zikomeye hirya no hino mu Burayi.

Rasmus Jarlov yatanze umuburo ku ntambara ishobora guhuza Danemark na Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .