Amashusho ya camera z’umutekano agaragaza iyi modoka iturika ubwo yari imaze kugera aho imodoka zisiga abantu baje muri hoteli.
Inzego z’umutekano zavuze ko guturika kwabaye kwatewe n’ibishashi biremereye [Large fireworks] cyangwa igisasu [bomb] byari muri ‘boot’ cy’imodoka.
Uwari utwaye iyi modoka yahasize ubuzima abandi barindwi bakomereka byoroheje.
Elon Musk yavuze ko ibyabaye bishobora kuba bifitanye isano n’igitero cy’imodoka yagonze abantu i New Orleans, 15 barapfa.
Ku wa 1 Mutarama 2025, ubwo abantu bari mu byishimo byo gutangira umwaka mushya, nibwo umushoferi yagonze ikivunge cy’abantu ku bushake, abagera kuri 15 bahita barahapfira.
Uwagabye iki gitero ari nawe wari utwaye iyi modoka yahise araswa aricwa, FBI itangaza ko yasanganywe ibendera ry’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State.
Musk yavuze ko izi modoka zombi zakoreshejwe muri ibyo bitero zose zari zakodoshejwe kuri sosiyete ikodesha imodoka yitwa Turo, aho yahereye avuga ko ibikorwa byombi bifitanye isano.
FBI n’inzego z’umutekano barimo gukora iperereza kuri iki gikorwa, hanagenzurwa niba byari byagambiriwe n’uwari utwaye iyi modoka no kumenya icyaba cyabimuteye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!