Cuba yohereje abaganga mu Butaliyani bafasha guhangana na coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Werurwe 2020 saa 01:07
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Cuba yatangaje ko yohereje mu Butaliyani inzobere z’abaganga n’abaforomo mu gufasha icyo gihugu guhangana na coronavirus ikomeje koreka imbaga.

Cuba ni kimwe mu bihugu bizwiho gutanga ubufasha bw’abaganga mu bihe by’amage. Abaganga ba Cuba nibo bari bari ku ruhembe rwo kurwnaya Ebola muri Afurika y’Iburengerazuba mu 2014 na Kolera muri Haiti.

Abaganga 52 nibo boherejwe mu Butaliyani, biba ubwa mbere icyo gihugu cyohereje ubufasha bw’abaganga mu gihugu gifatwa nk’igikize.

Muganga Leonardo Fernandez, w’imyaka 68 yabwiye Reuters ko nubwo akazi bagiyemo gateye ubwoba, badakwiriye guheranwa nabwo.

Yagize ati “Twese dufite ubwoba ariko dufite inshingano tugomba kuzuza ariyo mpamvu dushyira ubwoba ku ruhande. Uwavuga ko adafite ubwoba yaba ari ukwigerezaho ariko twe turi abaganga bagamije impinduka.”

Cuba ni kimwe mu bihugu bizwiho kugira urwego rw’ubuvuzi rwihagazeho ndetse n’abaganga benshi. Kugeza ubu hamaze kugaragara abantu 25 banduye coronavirus nubwo hafashwe ingamba zikomeye zo kwirinda.

U Butaliyani ni kimwe mu bihugu byashegeshwe cyane na coronavirus, by’umwihariko mu gace k’amajyaruguru ka Lombardy ari naho abaganga bo muri Cuba bagiye gutanga umusanzu.

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu, abantu 3095 bari bamaze guhitanwa na coronavirus mu Butaliyani, mu gihe kuri uwo munsi gusa hapfuye abantu 546.

Abaganga 52 bo muri Cuba boherejwe mu Butaliyani gufasha mu guhashya coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza