Iki gihugu gisanzwe kibasirwa n’ibura ry’umuriro rikomeye ndetse hari ubwo ugenda ukamara iminsi mu bice bimwe na bimwe, icyakora ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu gihugu hose ntabwo ryari rimenyerewe.
Iri bura ry’umuriro ryatumye abakozi bamwe basabwa kudasubira mu kazi kabo mu rwego rwo kugabanya umuriro ukenerwa, mu gihe ibikorwa birimo amashuri byabaye bifunzwe kugira ngo iki kibazo kibanze gishakirwe igisubizo.
Ibura ry’umuriro w’amashanyarazi riri mu byateje imyigaragambyo mu 2021 ubwo abaturage biraraga mu mihanda nyuma y’uko ibura ry’umuriro ryari ryangije byinshi mu bicuruzwa byabo ndetse rigatuma badashobora uko bakonjesha inzu zabo kandi bari mu gihe cy’ubushyuhe bukabije.
N’ubu hari impungenge ko mu gihe iki kibazo kitabonerwa igisubizo mu buryo bwihuse, abaturage bashobora kongera kwirara mu mihanda, cyane ko bakunze kunenga Leta kuri iki kibazo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!