Iri tegeko rizemeza ishyingirwa ry’abaryamana bajuje ibitsina ndetse rinabahe uburenganzira bwo kurera abana.
Ku wa Gatanu nibwo iyi nteko yatangaje ko hateganyijwe kamarampaka ku bijyanye no kwemerera abaryamana bahuje ibitsina gushyingiranwa n’uburenganzira bwabo ku kugira abana cyangwa se gutwitirwa n’undi muntu.
Umunyamabanga w’Inteko Ishinga Amategeko yavuze ko icyemezo cya nyuma gisigaye mu maboko y’abaturage.
Yagize ati “Twizeye ko mu gihe gikwiye, abaturage benshi bo muri Cuba bazemeza aya mahame agenga impinduramatwara, atabogamye kandi ashingiye kuri demokarasi.”
Uyu mushinga w’itegeko ry’umuryango waganiriweho no mu nama z’abaturage mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse abawuteguye bavuga ko 62% by’abitabiriye bagaragaje ko bawushyigikiye.
Ubwo itegeko nshinga rya Cuba ryavugururwaga mu 2019, abanyamuryango babana bahuje ibitsina bagaragaje ko nabo bahabwa uburenganzira bwabo ibitaravuzweho rumwe ndetse ntibyashyigikirwa n’abahezanguni n’abanyamadini.
Mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo, birindwi ni byo bimaze kwemeza ishyingirwa rw’abaryamana bahuje ibitsina ari byo Argentine, Brasil, Colombia, Costa Rica, Ecuador, Uruguay na Chile yameje iri tegeko muri Werurwe uyu mwaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!