Croatia yabaye igihugu cya 27 kigize agace ka Schengen. Komisiyo ya EU yari ishyigikiye ko ibi bihugu bitatu byinjira muri Schengen, igizwe n’abaturage miliyoni 420 ariko ntibyakunda.
Croatia yinjiye muri EU mu 2013, Romania na Bulgaria byinjiye muri uyu muryango mu myaka itandatu ishize.
Minisitiri w’Intebe wa Croatia, Andrej Plenkovic, yishimiye iki cyemezo cyatumye igihugu cye guhera kuwa 1 Mutarama izafungurira imipaka ibindi bihugu bihuriye muri aka gace nka Slovenia na Hongrie.
Agace ka Schengen muri rusange kagizwe n’ibihugu 27 by’i Burayi byashyize umukono ku masezerano yasinyiwe i Schengen muri Luxembourg, bikemeranya gukora nk’agace kamwe mu bijyanye n’ingendo mpuzamahanga no kugenzura imipaka ku buryo ingendo hagati yabyo zikorwa mu bwisanzure.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!