Abasesenguzi bavuga ko ubushobozi buke bwagaragaye kuri uru rukingo bushobora gutuma inkingo zakorewe mu Bushinwa zitakarizwa icyizere ku Isi, bikagorana ko iki gihugu cyagarura isura yacyo muri gahunda cyari gifite yo gutanga inkingo ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Yanzhong Huang, ukora mu bijyanye n’ubuzima mu kigo cya Amerika yavuze ko yatunguwe no kubona urukingo rwa Sinovac rufite ubushobozi buke bene aka kageni, aho urwa Moderna na Pfizer rufite ubushobozi bungana na 95%, urwo mu Burusiya rwitwa Sputnik V rukagira 91%, naho urwo mu Bwongereza rwakozwe na Kaminuza ya Oxford na AstraZeneca rukagira 70%, mu gihe urundi rwakozwe n’ikigo cya leta cyo mu Bushinwa cyitwa Sinopharm rufite ubushobozi bungana na 79.34%.
Huang avuga ko ubushobozi buke bw’urukingo rwa Sinovac buzatuma isoko ryarwo ku isi ritiyongera mu gihe hari ibihugu bimwe byari byaramaze kurutumiza, nka Brésil yari yaratumije inkingo miliyoni 46, Turikiya yari yaratumije miliyoni 50 na Hong Kong yari yaratumije miliyoni 7,5.
Akomeza agira ati “Nubwo hari ibihugu byateganyaga gutumiza uru rukingo cyangwa n’ibindi byamaze kurutumiza, abaturage bamwe bashobora kwanga kuruterwa kubera gukemanga ubushobozi rufite bwo kurinda umuntu virus.”
Kugeza ubu mu gihugu cy’u Bushinwa hari ibihumbi by’abantu bari baramaze guterwa uru rukingo guhera muri Nyakanga.
U Bushinwa bumaze gutera inkingo miliyoni 4.5, zakozwe n’ibigo bitatu byo muri icyo gihugu, ndetse barateganya no gutera abandi bantu miliyoni 50 ku munsi bizihizaho umwaka mushya w’ukwezi muri Gashyantare uyu mwaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!