COVID-19: Ubuhamya bwa Zeinab Badawi ku baganga b’abanyafurika bakomeje kurokora ubuzima mu Bwongereza

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 15 Mata 2020 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Ushobora kuba waratunguwe no kumva ko umuganga wa mbere n’uwa kabiri wishwe na Coronavirus mu Bwongereza, bombi bakomokaga muri Sudani. Ntibyambayeho.

Navukiye muri Sudani, naje i Londres mfite imyaka ibiri, sinashoboraga kubara abavandimwe banjye b’abaganga mu Bwongereza, mu Burayi, Amerika ndetse no muri Gulf. Bagomba kuba bari mu binyacumi harimo na musaza wa mama muto w’inzobere mu buvuzi bw’umutima wabaga mu majyaruguru y’u Bwongereza na babyara banjye benshi barimo Adil El Tayar.

Ku bw’ibyago, Adil niwe wa mbere wishwe na Coronavirus mu Bwongereza.

Iminsi mike mbere yo gupfa, Adil yabwiye umugore we n’abana bane ko hari igice cy’ubwizigame bw’umuryango yageneye kwishyura igikorwa cyo gusubiza umurambo we muri Sudani, aho yashakaga gushyingurwa.

Yashakaga kubamara impungenge zo kubona amafaranga yo kumushyingura. Mu mezi yaganishaga ku rupfu rwe, yakoraga nk’umusimbura mu gice cyakira abakoze impanuka ndetse n’indembe zikeneye kubagwa mu bitaro muri Midlands.

Yari abizi ko yagombaga guhura n’abarwayi rusange kandi bamwe muri bo bagomba kuba bafite Coronavirus. Yashoboraga guhagarika akazi ariko ntiyabikoze. Yanduye Coronavirus imwica mu minsi yuzuzaga imyaka 64.

Kubera iki, nibajije impamvu yashakaga gushyingurwa muri Sudani? Umugore we n’abana, babiri muri bo nabo ni abaganga bamaze ibinyacumi baba i Londres. Gutwara umurambo mu kindi gihugu ntabwo byoroshye mu gihe gisanzwe noneho mu gihe kidasanzwe birushijeho ndetse ku muntu wanishwe n’indwara yandura.

Ubwo natekerezaga kuri ibi byose, byangaruye ku kibazo cyakunze kunkomerera ariko nta gisubizo cyoroshye gifite. Ni gute kuba abaganga bize mu bihugu nka Sudani ku kiguzi cy’ibihumbi mirongo by’ama-pound, birangira bakoze by’ubuziraherezo mu bihugu bikize? Ni iyihe nyiturano se ishobora guhabwa ibihugu bakomokamo?

Benewacu ni icyitegererezo cy’aba baganga bagiye kwiga ariko ntibagaruke mu bihugu byabo. Abaganga benshi mu muryango wanjye babonye amasomo y’inzobere mu Bwongereza ntibigeze basubira muri Sudani.

Nshobora gutekereza umwe; marume wagarutse ku bushake nyuma yo gusoza amasomo y’inzobere mu ndwara z’ababyeyi n’abakobwa ndetse n’iz’abagabo mu Bwongereza. Marume yashinze ibitaro by’ababyeyi muri Sudani byahaye serivisi kandi birokora ubuzima bw’abagore benshi mu myaka bimaze. Abana be bane muri batanu babaye abaganga, ariko umwe niwe wakoreye muri Sudani ubuzima bwe bwose.

U Bwongereza bukoresha abaganga barenga 66 000 baturuka hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, abenshi baturuka mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse.

Abaganga 175 gusa mu myaka itanu ishize nibo basubiye aho bakomoka nyuma yo gusoza amasomo y’inzobere mu Bwongereza. Ntabwo mbariyemo abaforomo bo mu bihugu bikennye bahabwa akazi n’u Bwongereza n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Hanyuma igisubizo ni ikihe? Ntabwo mu buryo budasubirwaho ntanga igitekerezo ko abaganga bo mu bihugu bikennye bagomba kuva ku mirimo yabo mu Bwongereza no mu bindi bihugu ngo basubire iwabo. Mu Isi yagutse, abantu bafite amahitamo yo kuba aho bishoboka mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yaba mubyara wanjye Adil n’undi muganga w’umunya-Sudani wishwe na Coronavirus, Amged El-Hawrani, bari abaganga batanga umusanzu wo kuvura abantu hano hatitawe ku bwoko bw’abarwayi babo, ibara cyangwa ukwemera.

Kugeza ubu ikwirakwira rya Coronavirus mu bihugu bifite urwego rw’ubuzima rufite intege nke, ni ikibazo gihangayikishije Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Sudani by’umwihariko, yamaze imyaka 30 mu butegetsi bw’igitutu bwa gisirikare. Nyuma y’impinduramatwara yakozwe n’abaturage umwaka ushize, guverinoma y’inzibacyuho ntirabasha kwerekana ibikorwa byinshi kandi igomba gushyira ku murongo abaturage.

Icyorezo cya Coronavirus gishobora kubangamira ingufu zose zo kongera kubaka igihugu. Ahazaza heza ha Sudani hazitiwe n’ibihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’umutwaro w’umwenda wa miliyari 50$ ifite hanze.

Nabonye mu buryo butaziguye icyo kugira urwego rw’ubuzima rutishoboye bivuze. Ubwo nari ndi mu muryango w’abagiraneza mu buvuzi muri Afurika ufite icyicaro i Londres, nasuye ahavurirwa abana mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Khartoum.

Umuganga yatweretse umwana w’imyaka itatu w’umuhungu wari ufitwe na nyina. Atuvugisha mu Cyongereza, umuganga yavuze ko uburwayi bw’uwo mwana bwashoboraga kuvurwa bugakira ariko kubera kutagira uburenganzira ku miti no ku bikoresho byo kwa muganga, yagombaga gupfa.

Nyina w’uwo mwana utaravugaga Icyongereza, yambazanyije impungenge mu Cyarabu kumubwira ibyo muganga yavugaga. ‘Umuhungu wawe ameze neza’. Niko namusubije. Nk’umubyeyi w’abana bane, byaba ari mu buryo nyabwo cyangwa butari bwo, sinashoboraga kubwira undi mubyeyi ko umwana we ari mu gihano cyo gupfa.

None se muri iki gihe cy’akaga kugarije Isi, Sudani irimo guhabwa ubuhe bufasha buturutse mu Bwongereza, igihugu cyahoze kiyikolonije?.

Ikibazo kigaragara cy’icyorezo mu Bwongereza ntikigomba kuduhuma amaso ngo twibagirwe igihugu kirimo gukorera mu bibazo nka biriya. U Bwongereza ni kimwe mu bihugu bikize ku Isi kandi cyabonye inyungu mu binyacumi byinshi mu baganga bo mu bihugu bifite ubukungu buciriritse n’ibikennye.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, aherutse kumbwira mu kiganiro twagiranye kuri BBC ko yatangije ubusabe bw’ubugiraneza bugamije gushaka miliyari 2$ zigamije gufasha ibihugu 40 bikennye cyane muri ibi bihe by’icyorezo.

Oxfam irimo gusaba ko hafatwa ingamba zirimo gukuriraho kwishyura inyungu ku nguzanyo ndetse no kuba hasonerwa imyenda ibihugu bikiri mu nzira z’amajyambere, ubusabe u Bwongereza bushobora gutiza umurindi muri iki gihe.

U Bwongereza ni umunyamuryango w’ibihugu bikize G20 ibifite inganda nyinshi ndetse binihariye 80% by’umusaruro mbumbe w’Isi yose. Nk’uko Guterres yabinyibukije, Leta zunze Ubumwe za Amerika zonyine zamaze gushyira miliyari 2 200$ mu kugoboka igihugu. Amafaranga ibihugu bikennye bikeneye ni make ugereranyije n’aya.

Mubyara wanjye Adil yapfuye nk’umuganga uri mu kazi mu Bwongereza kandi yemeraga ko hari icyo agomba Sudani, igihugu cyamwigishije. Mu myaka ishize yamaze igihe muri Khartoum agerageza gutangiza ikigo cyo gusimbuza ingingo z’umubiri cyiza kandi gikenewe cyane hariya.

Ubwo umuryango we wateguraga kohereza umubiri we muri Sudani ngo ushyingurwe, byongeye kunyibutsa ko ibihugu bikize hari icyo bigomba kwitura.

Zeinab Badawi, ni umunya-Sudani w’Umwongereza, ukora umwuga w’itangazamakuru kuri radiyo na televiziyo kuri BBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .