Ikinyamakuru South China Morning Post cyatangaje ko u Bushinwa bufite gahunda ya vuba yo gutangira gukwirakwiza inkingo miliyoni 1oo zakozwe na sosiyete Sinopharm na Sinovac Biotech Ltd.
Abibasiwe kurusha abandi nibo bazaherwaho bakingirwa. Kugeza ubu Bushinwa bwamaze kwemeza ubwoko bune bw’inkingo ngo butangire gukoreshwa. Harimo bubiri bwakozwe na Sinopharm, bumwe bwakozwe na Sinovac na rumwe rwakozwe na CanSino Biologics Inc ariko rwo rukazakoreshwa n’igisirikare.
Biteganyijwe ko miliyoni 50 by’inkingo bizaba byatanzwe bitarenze tariki 15 Mutarama, mu gihe izindi zizatangwa bitarenze tariki 5 Gashyantare.
Hazabanza gukingirwa abakora mu rwego rw’ubuzima, abapolisi, abarwanya inkongi z’umuriro, abakora kuri za gasutamo, abohereza ibicuruzwa hanze n’abakora mu byo gutwara abantu n’ibintu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!