00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19: U Bufaransa bwongereye urutonde rw’ahantu hazajya hinjira abikingije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 August 2021 saa 09:35
Yasuwe :

Leta y’u Bufaransa yakajije ingamba ishyiraho izitegeka buri muntu ushaka kujya ahahurira abantu benshi kubanza kwerekana icyemezo cy’uko yikingije Covid-19 cyangwa yarapimwe bikagaragara ko nta bwandu afite.

Ubusanzwe ingamba nk’izi zari zatangiye ku ya 21 Nyakanga ku hantu hateraniye abantu barenze 50. Harimo aherekanirwa cinema, mu masomero, utubyiniro, inzu z’imikino, inzu ndangamurage, pariki, pisine, ahabera ibitaramo n’amaserukiramuco, hoteli n’ahakira abari mu biruhuko hari ibibuga by’imikino.

Kuva ku itariki ya 9 Kanama hazaba hiyongereyeho restaurants na Cafés, ahabera amamurikagurisha, inama n’inzu zicumbikira abari mu zabukuru. Abakora ingendo zaba izo mu ndege, gari ya moshi na bus na bo ntibazaba babyemerewe keretse berekanye ibyangombwa bisabwa.

Birimo icyerekana ko uwafashe doze ebyiri z’inkingo zemewe i Burayi nka Pfizer, Moderna, AstraZeneca na Johnson & Johnson. Hari kandi icy’uko umuntu yipimishije (PCR) mu masaha 48 n’icyerekana ko yakize Covid-19 mu mezi atarenze atandatu.

Aya mabwiriza yatangiye kwamaganwa ariko Guverinoma yiyemeje kutajenjeka no kuyagira inkingi ya mwamba mu kurwanya Covid-19.

Biteganyijwe ko Urwego Rushinzwe Itegeko Nshinga mu Bufaransa ruri bufate icyemezo kuri aya mabwiriza mashya kuri uyu wa 5 Kanama ariko ntibyabujije leta gukomeza ingamba zayo nk’aho byitezwe ko ari bwemezwe byanze bikunze.

France 24 dukesha iyi nkuru ivuga ko umuntu uzinjira ahabujijwe azajya ahanishwa amande angana n’amayero 135, ni ukuvuga arenga ibihumbi 161 by’amafaranga y’u Rwanda ku ikosa rya mbere.

Mu Bufaransa, ushaka kujya ahahurira abantu benshi azajya asabwa kwerekana ko yikinjije cyangwa yipimishije Covid-19 bikagaragara ko ari muzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .