COVID-19: Leta y’u Bushinwa yatangiye kureshya abashaka kugura imodoka ibaha inyongera y’amafaranga

Yanditswe na Habimana James
Kuya 16 Mata 2020 saa 05:14
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho isoko ry’imodoka mu Bushinwa rikomeje gusubira inyuma mu buryo bukomeye kubera icyorezo cya Coronavirus, leta yatangiye kugenera umuntu ushaka kugura imodoka amadolari ya Amerika arenga 1000.

Ubusanzwe mu mwaka utarimo ibibazo by’ubukungu, byageraga iki gihe u Bushinwa bumaze kugurisha imodoka miliyoni esheshatu, ubu hamaze kugurishwa miliyoni 3.7.

Ibi byatumye Leta y’u Bushinwa itanga amafaranga kugira ngo ifashe iri soko rikomeje gusubira inyuma kubera icyorezo cya Coronavirus kongera kuzanzamuka.

Ishyirahamwe ry’ibigo bikora imodoka mu Bushinwa, China Association of Automobile Manufacturers (CAAM), rigaragaza ko igurishwa ry’imodoka mu Bushinwa ryagabanutseho 42% mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka, ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize.

CNN igaragaza ko muri Gashyantare uyu mwaka, abantu bangana n’ibihumbi 310 aribo baguze imodoka, ku bantu miliyari 1.4 batuye u Bushinwa.

Kugeza ubu kandi imodoka zihwanye na miliyoni 1.4 nizo zagurishijwe mu Bushinwa muri Werurwe uyu mwaka, bikagaragara ko zagabanutse ku kigero cya 43% ugereranyije n’ukwezi nk’uku mu 2019.

Iki kinyamakuru kivuga ko ibigo bikora imodoka mu Bushinwa bifite uruhare rukomeye mu bukungu bw’iki gihugu. Abantu barenga miliyoni 40 batunzwe n’uru rwego.

Uru rwego kandi ruha umusaruro mwinshi u Bushinwa uhwanye na miliyari igihumbi y’amadorali ya Amerika buri mwaka, bihwanye na 10% by’ibyo iki gihugu kivana mu nganda zose.

Abahanga mu by’ubukungu bagaragaza ko ibigo bikomeye mu gucuruza imodoka nka Volkswagen na General Motors ku Isi, nabyo bigurisha imodoka nyinshi mu Bushinwa.

Imibare igaragaza ko buri kigo, kibona umusaruro ungana na 40% by’imodoka kiba cyagurishije mu Bushinwa.
Nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus kibasiye u Bushinwa, abarenga ibihumbi bitatu bagapfa abandi barenga ibihumbi 80 bakandura, ubukungu bw’iki gihugu bwasubiye inyuma.

Gusa ubu kandi ibigo bikora imodoka mu Bushinwa byatangiye gukora, harimo n’ibyo mu Mujyi wa Wuhan aho iki cyorezo cyatangiriye.

Nubwo inganda z’imodoka mu Bushinwa zatangiye imirimo, abazigura bo bakomeje kugabanuka mu buryo budasanzwe.

Igikomeje guhangayikisha ngo ni uko na mbere y’uko iki cyorezo cyaduka, muri iki gihugu hari hamaze igihe hari igabanuka rikomeye ry’abagura imodoka.

Imibare igaragaza ko imodoka zagurishijwe mu Bushinwa mu 2019, zari zaragabanutse ku 8%, mu gihe mu 2018% zari zaragabanutse kuri 3%.

U Bushinwa buvuga ko ubu ikigomba gushyirwamo ingufu ari ukureba ko abantu bongera kugira ubushake bwo kuzigura.

Ibi byatumye Intara zitandukanye mu gihugu zitangiza gahunda ishishikariza abaturage kugura imodoka.

U Bushinwa buvuga ko “Ushaka kugura imodoka leta imwongerera amadorali ya Amerika 1400 ku modoka imwe.”

Inganda zikora imodoka mu Bushinwa zongeye gutangira ibikorwa, leta iri kuzifasha kubona abakiliya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .