COVID-19 ku isonga mu magambo yashakishijwe cyane uyu mwaka kuri Google

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Kuba COVID-19 ariryo jambo ryashakishijwe cyane kuri Google mu bihugu bitandukanye bya Afurika si igitangaza kuko iki cyorezo cyashegeshe umugabane mu ngeri zitandukanye muri uyu mwaka wa 2020.

Ibihugu nka Kenya, Afurika y’Epfo na Nigeria ni byo byiganje mu byo ababituye bashakishije ijambo COVID-19 kuri internet.

Muri Afurika y’Epfo, abashakaga amakuru kuri COVID-19, ni abarebaga byinshi bijyanye na gahunda ya guma mu rugo ndetse n’amakuru ajyanye n’itabi n’inzoga byari bibujijwe gucuruzwa muri icyo gihe.

Muri Kenya abashakishije iri jambo ni abibazaga uko bakora imiti ikoreshwa mu gusukura intoki (hand saniters) n’uburyo bwo kongera ubudahangarwa.

Iri jambo kandi ryashakishijwe cyane muri Afurika y’Epfo, aho abenshi barebaga uruhare rw’umuyoboro wa internet ya 5G mu gukwirakwiza Coronavirus.

Abandi bibanze ku nyungu z’amatora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ibyo bihugu bitatu ariko hashakishwa amakuru kuri Perezida watowe, Joe Biden ndetse na Visi Perezida Kamala Harris.

Ni mu gihe Abanya-Nigeria bo bashakishije cyane amakuru ajyanye n’ibyamamare. Muri Kenya kandi naho bitabaje Google mu gushaka amakuru ajyanye na Shampiyona y’u Bwongereza.

Muri Nigeria kandi indirimbo y’umuhanzi Davido yitwa Fem iri mu zashakishijwe cyane kuri Google.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .