Hashingiwe ku masezerano u Butaliyani bwagiranye na AstraZeneca binyuze mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, iki gihugu cyafatiriye inkingo n’iki kigo zagombaga koherezwa muri Australie.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko u Butaliyani bushinja AstraZeneca kuba itarubahirije amasezerano bagiranye.
Aya masezerano yagenaga ko ibihugu biri muri EU bigira amafaranga bitanga mu mushinga wo gukora inkingo za COVID-19, mu gihe zizaba zamaze kuboneka nabyo bigahabwa ingano yazo runaka mbere y’uko zigezwa mu bindi bihugu.
Kugeza ubu AstraZeneca imaze gutanga 40% by’inkingo yari yemeye kuba yahaye ibi bihugu bitarenze amezi atatu ya mbere ya 2021, ivuga ko ibi byatewe n’uko havutse ikibazo mu mirimo yo gukora inkingo bigatuma n’izijya hanze ziba nke.
Nyuma yo kubona ko AstraZeneca itari kubahiriza amasezerano u Butaliyani bwafashe umwanzuro wo gufatirwa dose ihumbi 250 z’urukingo rwakozwe n’iki kigo zagombaga koherezwa muri Australie.
U Butaliyani bwavuze ko butumva uburyo AstraZeneca yohereza inkingo muri Australie mu gihe itari ku rutonde rw’ibihugu byugarijwe cyane na COVID-19.
Iki gihugu cyavuze ko mu Burayi hari ikibazo cy’inkingo nke kandi cyemeza ko izari zigiye koherezwa muri Australie ziruta izo cyahawe.
Minisitiri w’Ubuzima muri Australie, Greg Hunt, yavuze ko kugeza ubu igihugu cye cyamaze kujuririra uyu mwanzuro cyafatiwe n’u Butaliyani.
U Butaliyani bubaye igihugu cya mbere cyo ku Mugabane w’u Burayi gitangiye gufatira ibihano ibigo bikora inkingo za Coronavirus bitubahiriza amasezerano.
Muri Mutarama uwari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giuseppe Conte, yari yatangaje ko kuba Pfizer na AstraZeneca biri gutinda kubagezaho inkingo atari ibintu byo kwihanganira kuko binyuranyije n’amasezerano bagiranye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!