Amerika yabitegetse ku wa Kane tariki 25 Gashyantare 2021, nyuma y’uko icyo gihugu cyafashe ibipimo bya Coronavirus intumwa za Amerika n’imiryango yazo hakoreshejwe ubwo buryo bikinubirwa cyane.
Inzego z’ubuzima muri icyo gihugu zavuze ko “habayeho ukwibeshya.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Ned Price, yatangaje ko icyo gikorwa bacyamaganye ndetse ko basabye ko bihita bihagarara.
Yagize ati “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ntiyigeze ishyigikira ubu buryo bw’isuzuma na rimwe, ndetse tukimara kumenya ko hari intumwa zacu ryakoreweho twahise tubwira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga[y’u Bushinwa] ko twabiteye utwatsi.”
Vice News yatangaje ko u Bushinwa bwahise bwisegura buvuga ko habayeho amakosa, kuko ubusanzwe ubwo buryo budakoreshwa ku ntumwa z’ibihugu.
Price yakomeje ati “Twategetse intumwa zacu kutemera gufatwa ibipimo muri ubwo buryo nizibisabwa, nk’uko byari byagenze.”
Ku rundi ruhande ariko umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Zhao Lijian, yahakanye ko hari Abanyamerika bafashwe ibipimo muri ubwo buryo.
Ati “Nkimara kubimenya, nafatanyije na bagenzi banjye kugenzura dusanga u Bushinwa butarigeze busaba intumwa za Amerika muri iki gihugu gufatwa ibipimo byo mu kibuno.”
Kugeza ubu imibare y’Abanyamerika baba barafashwe ibipimo muri ubwo buryo ntiramenyekana.
Kuva mu ntangiriro za Gashyantare 2021, u Bushinwa bwatangiye gupima COVID-19 hafatirwa ibipimo mu kibuno. Abashakashatsi bo muri icyo gihugu bemeje ko ubwo buryo bushobora kugaragaza ibipimo byizewe kurusha ubusanzwe bukoreshwa bwo kubifatira mu zuru cyangwa mu muhogo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!