Covid-19: Amerika yaburiwe ku kaga gashobora gukurikira iminsi mikuru

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 30 Ukuboza 2020 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Impuguke mu bijyanye n’indwara zandura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaburiye Abanyamerika ko hari akaga gakomeye kari imbere, kazaza gakurikiye iyi minsi mikuru, nubwo muri iki gihugu Covid-19 ikomeje guhitana benshi.

Dr. Anthony Fauci, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe indwara zandura muri Amerika, yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na CNN, aho yabajijwe icyo atekereza ku kuba Covid-19 ishobora kwiyongera mu minsi iri mbere.

Yabyemeje avuga ko hari akaga gakomeye kari imbere kazaza gakurikiye iyi minsi mikuru bitewe n’uko abantu bitwaye.

Yagize ati “ Ndabyemera, dushobora kubona akaga gakomeye cyane nyuma y’iminsi mikuru, kandi n’ubu turi ku rwego rubi, birashoboka ko hazabaho ibihe bibi bikomeye nyuma y’iminsi mikuru kubera abantu bakoze ingendo zitandukanye hirya no hino, ndetse n’abandi bateranye ari benshi.”

Kugeza ubu, muri Amerika hakomeze kwandura abantu benshi ndetse abamaze gupfa barenga ibihumbi 330.

Ku munsi wa Noheli nta bwiyongere bukabije bwigeze bugaragara, gusa ku munsi wakurikiye Noheli Abarwayi bashya biyongereyeho 133,878 ku mibare yari isanzwe, aho uwo munsi habonetse abarwayi bashya 225,800 ndetse hapfa 1,640.

Si ubwa mbere Dr. Fauci aburiye abanyamerika, kuko muri Werurwe ubwo iki cyorezo cyagaragaraga muri iki gihugu, abarwayi bakiri mu bihumbi, yababwiye ko ibintu bizakomera kuruta uko biri, hashize amezi atatu yise Covid-19 inzozi ze mbi, aburira abantu ko idateze kuvaho vuba.

Ibyo yababwiraga icyo gihe ntiyababeshyaga kuko mu mpeshyi hagati imibare y’ubwandu bushya yatangiye kwiyongera, abantu bapfaga bikuba kabiri muri Kamena.

Dr. Fauci yatewe urukingo rwa mbere rwa Covid-19 rwa Moderna ku wa kabiri tariki 22, ndetse ashishikariza abantu kwiteza inkingo za Covid-19.

Avuga ko akurikije ubushakashatsi bwakozwe, byibura hagati ya 70-85% by’abanyamerika bagomba kwiteza inkingo kugira ngo iyi ndwara ibashe guhashywa burundu muri iki gihugu.

Dr. Anthony Fauci yaburiye abanyamerika ko mu minsi iri imbere Covid-19 ishobora kuzakaza umurego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .