Amashuri 10 mu yafunze ari mu Bufaransa, mu gihe andi 12 ari ku kirwa cya Reunion n’ubundi cy’icyo gihugu.
Minisitiri w’Uburezi Jean-Michel Blanquer yavuze ko ikibazo muri rusange kidakomeye kuko amashuri yafunzwe ari 22 mu mashuri 60 000 ari mu Bufaransa, bityo ko ari umubare muto udakwiye guteza impagarara.
Yavuze ko amashuri agera mu 120 ashobora guhagarikwa, aherereye mu bice bya Haute-Loire, Rhône na Bretagne.
Yongeyeho ko muri rusange igihugu cyashyizeho amabwiriza akarishye yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, gusa ko “iyo ku ishuri habonetse abantu barenze batatu banduye Coronavirus, ishuri rihita rifungwa”.
Icyorezo cya Coronavirus muri rusange cyarushijeho gukaza umurego mu minsi ishize mu Bufaransa, aho ku wa Gatatu no ku wa Kane handuye abarenga 7 000 ku munsi umwe.
Umubare kandi w’abashyirwa mu bitaro wariyongereye, ndetse n’abashyirwa ku byuma byongera umwuka bariyongereye muri iyi minsi mu Bufaransa.
Ishyirahamwe ry’ababyeyi b’abanyeshuri biga mu bigo mu Bufaransa (FCPE), rivuga ko ababyeyi benshi bazagorwa no gukomeza inshingano zabo mu gihe abanyeshuri benshi basubizwa mu rugo kubera ikwirakwira rya Coronavirus.
Umwe mu bayobozi ba FCPE, Alixe Rivière yagize ati “nta biganiro byabayeho byo gutegura uburyo ababyeyi bazitwara mu bihe nk’ibi. Ni bo basigirwa inshingano zo guhitamo icyo gukora zirimo no gupimisha abana babo, ibi si bwo buryo bwiza byakabaye bikorwamo”.
Uyu mubyeyi kandi yanavuze ko kuba leta yarahaye akazi abarimu bashya 1 700 bonyine bidahagije, avuga ko bari bakwiye kongerwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!