Coronavirus ishobora kwica abanyamerika bagera ku bihumbi 300 bitarenze uyu mwaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kanama 2020 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Institute for Health Metrics and Evaluation, bwagaragaje ko abanyamerika bazahitanwa n’icyorezo cya coronavirus bashobora kugera ku bihumbi 300 bitarenze tariki ya 1 Ukuboza 2020.

Kugeza ubu imibare ya Johns Hopkins University igaragaza ko abanyamerika bamaze guhitanwa na coronavirus bagera ku 159,990.

Abashakashatsi bagaragaje ko uwo mubare w’abazahitanwa na Coronavirus ushobora kujya hasi haramutse hakozwe ubukangurambaga bwo kwambara agapfukamunwa.

Itangazo ryashyizwe hanze na Institute for Health Metrics and Evaluation rivuga ko nibura abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika baramutse bambaye agapfukamunwa ku kigero cya 95 %, umubare w’abazaba bamaze gupfa wagabanyuka ukagera kuri 228,271, abasaga ibihumbi 66 ubuzima bwabo bukarokoka.

Ubu bushakashatsi bwasohokeye rimwe n’ikigereranyo cy’ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo, cyavuze ko uku kwezi kwa munani kuzarangira hamaze gupfa abantu 181,031.

Umubare w’abantu bandura ku munsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wagiye wiyongera mu mezi make ashize. Nko muri Gicurasi uyu mwaka handuraga abantu ibihumbi 20 ku munsi, bigeze muri Nyakanga bagera ku bihumbi 60.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyamerika basaga ibihumbi 300 bashobora kuzicwa na Coronavirus bitarenze uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .