Coronavirus: Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu nzira zo kumanukaho 30%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Werurwe 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kumanuka ubutitsa nyuma y’ubwumvikane buke mu bihugu bicukura peteroli bihurira mu Muryango wa OPEC, byifuzwaga ko hagabanywa ingano ya peteroli ishyirwa ku isoko ku munsi.

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhitana abatari bake hirya no hino ku Isi, cyahungabanyije bikomeye ibikorwa byinshi ndetse imirimo itandukanye irimo nk’ingendo z’indege n’iz’ibinyabiziga bikenera ibikomoka kuri peteroli zirahagarara, bituma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigabanuka.

Mu mezi 18 ashize ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaragabanutse, ahanini bitangirira ku ntambara y’ubucuruzi ya Amerika n’u Bushinwa, ariko ubu icyorezo cya Coronavirus cyongereye impungenge ko ibiciro bizakomeza kujya hasi.

Ku wa Gatanu nibwo ibihugu bigize OPEC byaganiraga ku busabe bw’uko byagabanya ingano y’ibikomoka kuri peteroli bicukurwa buri munsi, hakavaho utugunguru miliyoni 1.5 mu kuramira ubu bucuruzi bukomeje guhungabana kubera icyorezo cya Coronavirus. Ni umwanzuro u Burusiya bwanze, mu gihe ingano yagenwe ya peteroli ishyirwa ku isoko izarangirana na Werurwe 2020.

Byitezweho ko nyuma y’iyo tariki ibihugu bizacuruza peteroli uko byiboneye, ibintu bizarushaho kumanura igiciro cyayo.

Mu nama ya OPEC yasojwe ku wa Gatanu ku Cyicaro cyayo i Vienne muri Autriche, hasabwaga izo mpinduka nk’izashoboraga gutuma umusaruro w’ibihugu biri muri OPEC birimo n’u Burusiya ugera ku tugunguru miliyoni 3.6, igabanuka ryaba rikomeye kurusha irindi ryabayeho mu myaka icumi ishize.

Abahanga bavuga ko ubushake bwa Arabie Saoudite n’u Burusiya burimo kuganisha mu gushaka gucuruza peteroli nyinshi, kurusha kwita ku rwego rw’ubu bucuruzi mu buryo bw’umwihariko.

Uyu munsi u Burusiya burimo gushyira ku isoko utugunguru 130.000 munsi y’ingano isanzwe bushyira ku isoko ku munsi.

Nyuma y’uko kumvikana binaniranye, byitezwe ko muri Mata 2020, Arabie Saoudite nk’igihugu cya mbere ku Isi cyohereza peteroli nyinshi ku isoko, izarenza utugunguru miliyoni 10 ku munsi twa peteroli nk’uko Reuters yabitangaje.

Muri iyi minsi iki gihugu cyashyiraga ku isoko utugunguru miliyoni 9.7 ku munsi, mu gihe gifite ubushobozi bwo gucukura utugunguru miliyoni 12.

Ku wa Gatanu igiciro cy’akagunguru k’uruvange rw’ibikomoka kuri peteroli ka Brent cyagabanutseho 5 ku ijana kagera munsi y’amadolari 50 - igipimo kiri hasi cyane urebye mu myaka itatu ishize - kagurwa $47.02 mu gihe akagunguru k’uruvange rw’ibikomoka kuri peteroli byo muri Amerika kagurwaga $43.28.

Nyuma y’uku kunanirwa kumvikana, abahanga batangiye kuvuga ko ibiciro bishobora guhanuka, kugeza nubwo akagunguru kazagura $20.

Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli bishobora gukomeza kumanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .