00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Comey wayoboye FBI yahaswe ibibazo nyuma yo gukekwaho umugambi wo kwica Trump

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 May 2025 saa 09:04
Yasuwe :

James Brien Comey Jr wayoboye urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe iperereza (FBI) yahaswe ibibazo n’urwego rushinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru (Secret Service) nyuma y’aho aketsweho gushaka kwica Perezida Donald Trump.

Comey yatangiye gukurikiranwa ubwo yashyiraga ku rubuga nkoranyambaga ifoto igaragaza umucanga wanditseho umubare ‘8647’ hifashishijwe utubuye, asobanura ko yabonye utu tubuye ari twiza.

Abasenguzi basobanuye ko uyu mubare ugaragaza umugambi wo gukura ku butegetsi cyangwa kwica Trump, bashingiye ku kiba mu mvugo z’amarenga z’Abanyamerika, ‘86’ isimbura inshinga ‘kwikiza’ cyangwa ‘kwica’, ‘47’ igahuzwa n’uko Trump ari Perezida wa 47 wa Amerika.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Amerika, Kristi Noem, yatangaje ko ku wa 16 Gicurasi, abakozi bo muri Secret Service bahaye Comey ibibazo, asobanura kandi ko iperereza rikomeje.

Yagize ati “Uyu munsi, abakozi bo muri Secret Service bahase ibibazo Comey watakarijwe icyizere ku buyobozi bwa FBI, bijyanye n’ubutumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga, asaba ko Perezida Donald Trump yicwa.”

Noem yakomeje ati “Nzakomeza gufata ingamba zose zishoboka kugira ngo Perezida Donald Trump arindirwe umutekano. Iri perereza rirakomeje.”

Comey yasibye iyi foto kuri Instagram, asobanura ko atari azi ko uyu mubare uhuzwa n’ubugizi bwa nabi, kandi ngo ntiyigeze ashyigikira ko hari uwagirirwa nabi.

James Comey yatangaje ko atari azi ko umubare '8647' uhuzwa n'ubugizi bwa nabi
Minisitiri Kristi Noem yatangaje ko Comey yahaswe ibibazo mu gihe iperereza rikomeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .