Pedro yakomeje kumvikana anenga Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, ndetse agasaba kwifatanya na Afurika y’Epfo mu kirego yatanze mu Rukiko Mpuzamaganga Mpanabyaha, ivuga ko Leta ya Israël iri gukora Jenoside.
Imbere y’imbaga y’abaturage bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Umurimo mu Murwa Mukuru kuri uyu wa 1 Mata 2024, Bogota, Pedro yatangaje ko bidapfa bidapfuka igihugu cye kigomba gucana umubano na Israël.
Ati “Hano imbere yanyu mwese, guverinoma y’impinduka ya Perezida wa Repubulika, itangaje ko ejo izacana umubano mu bya dipolomasi na Leta ya Israël […] kuko ifite guverinoma, ikanagira perezida bari gukora Jenoside.”
Yongeyeho ati “Ibihugu ntibigomba kurebera ku biri kubera muri Gaza.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israël, Israel Katz, yashinje Pedro kuba umuhezanguni wanga Abayahudi ndetse wuzuye urwango, avuga ko ibyo yakoze ari nko gukora mu ntoki umutwe wa Hamas wagabye igitero muri Israël mu Ukwakira umwaka ushize.
Ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo bikomeje kugaragaza ko bidashyigikiye Israel, kuko nko mu Ukwakira 2023, Bolvia ari yo yafashe iya mbere itangaza ko icanye umubano na Israel, mu gihe ibindi bihugu birimo Colombie, Chile na Honduras byavanyeyo ba Ambasaderi babyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!