00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Colombia: Otoniel wari ruharwa mu gucuruza ‘Cocaine’ yatawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Dairo Antonio Usuga uzwi nka ‘Otonie’ yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri Colombia, nyuma y’igihe kinini ahigwa bukware kubera ibyaha akekwaho bijyanye no gucuruza ikiyobyabwenge cya ‘Cocaine’.

Ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, nibwo inzego z’umutekano muri Colombia zatangaje ko zamutaye muri yombi. Yafatiwe muri Necocli hafi n’umupaka utandukanye iki gihugu na Panama.

Amafoto yashyizwe hanze yerekana uyu mugabo w’imyaka 50 yambaye amapingu ahagaze hagati y’abasirikare.

Perezida wa Colombia, Ivan Duque yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye iki gihugu giteye mu guhangana abacuruzi b’ibiyobyabwenge.

Ati “Uru ni urugamba rukomeye ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge mu gihugu cyacu muri iki kinyejana.”

Perezida Ivan Duque yavuze ko ifatwa rya Otoniel rigereranywa n’irya Pablo Escobar. Otoniel yamenyekanye mu 2018 ubwo yashyiragaho igihembo cy’ibihumbi 70$ ku muntu uzamuzanira umutwe w’imbwa yatahuye ibiro ibihumbi 10 bya Cocaine ye.

Otoniel wari ruharwa mu bucuruzi bwa ‘Cocaine’ yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .